Ukwezi kwa Mutarama kwafunguye umwaka wa 2025, kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.
Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora
uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Bruce
Melodie yashyize hanze album ye nshya yise “Colorful Generation”. Iriho
indirimbo 21, zirimo ihimbaza Imana. Kuri iyi album nshya Bruce Melodie
yunamiye umubyeyi we.
Ubwo yayisogongezaga
abakunzi be 500 yaguzwe 26.182.400 Frw, n’abarimo Munyakazi Sadate ndetse na
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
1.
Beauty on Fire – Bruce Melodie ft Joe Boy
Ni imwe mu ndirimbo zigaragara
kuri Album ya Bruce Melodie yise ‘Colorful Generation,’ yishimiwe cyane n’abarimo
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe wavuze ko atekereza ko
izaba imwe mu nziza z’uyu mwaka wa 2025.
Iyi album y’indirimbo 17
n’inyongezo eshatu yamaze kugera hanze. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce
Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaji yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo
foto yakoranye na Bien, zamaze gusohoka.
Uretse izo zasohotse mu
mwaka ushize, abakunzi b’uyu muhanzi bamaze no guhabwa amashusho y’indirimbo
yitwa ’Beauty on Fire’ Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy.
2.
True Love – The Ben
Mu mpera z’umwaka ushize,
nibwo The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo
amashusho y’umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.
Muri iyi ndirimbo, The
Ben yumvikana nk’umuntu waryohewe n’urukundo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na
RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.
Mu nyikirizo y’iyi
ndirimbo yumvikana agira ati “Ndakuramukije mukunzi wanjye, urabizi ko ngukunda
by’ukuri? Sinzi uko nabivuga, disi uri mwiza, gumana nanjye.”
Iyi ni indirimbo ya
kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya ‘Ni Forever’ yamukoreye
nyuma yo kurushinga.
3.
Bébé – Kevin Kade
ft Ali Kiba
Ni indirimbo nshya
yahuriyemo Ali Kiba wo muri Tanzania na Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho mu
Rwanda.
Muri iyi ndirimbo aba
bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore wabonye umukunzi mushya,
akaba ashaka kwiyibagiza abandi bose bakundanye.
4.
Shenge – Juno Kizigenza
Juno Kizigenza uri mu
bahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi batanga icyizere, ari mu myiteguro yo
kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki. Yatangije umwaka mushya abakunzi be
ahereye ku ndirimbo nshya yise “Shenge”.
Ku wa 13 Gicurasi 2020,
ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’
yanahise ikundwa bikomeye bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.
5.
Phenomena – Kenny Sol
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Kenny Sol yamamaje yifashishije umugore we, Kunda. Yayishyize hanze
anateguza album ye ya mbere n’igitaramo cyo kuyimurika muri uyu mwaka wa 2025,
icyakora ahamya ko nubwo abyifuza atarabiha umurongo w’uburyo bizakorwa.
Uretse igitaramo cyo
kumurika album ye ya mbere atararangiza gukoraho, Kenny Sol yavuze ko yifuza ko
umwaka wa 2025 warangira yongeye gukorera ibitaramo mu Bubiligi, Pologne na
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
6.
Meterese – Yampano ft Bushali
Ni indirimbo ya Yampano uri
mu bakunzwe cyane muri iki gihe yiyambajemo umuraperi Bushali. Muri iyi
ndirimbo aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umunyeshuri wakunze umwarimukazi we,
kubera ubwiza bwe n’uko yitwara.
7.
Mon Coeur – Uncle Austin ft The Ben &
Lloav
Umunyamakuru ubifatanya
n’ubuhanzi, Uncle Austin, yasohoye indirimbo nshya ‘Mon coeur’ yahurijemo The
Ben n’umusore mushya ari gufasha witwa Lloav, wari usanzwe akoresha izina rya
Pasco mu muziki.
Iyi ndirimbo nshya ‘Mon
Coeur’ ya Uncle Austin, yagiye hanze ni imwe muri nyinshi ahamya ko yiteguye
gusohora mu mwaka wa 2025.
Ni indirimbo uyu muhanzi
ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n’umusore mushya yatangiye gufasha mu
kumumurikira Isi y’umuziki.
8.
Zangalewa – Diez Dola
Ni indirimbo ya Diez Dola uri mu bahanzi bashya bari
kuzamuka neza muri iki gihe. Uyu muhanzi aba aririmba umusore ugira amacenga
menshi yo kureshya abagore, ababwira ibintu bitandukanye n’ubuzima bwe bwite
abamo.
9.
Biramvuna – Alto
Ni indirimbo y’umuhanzi
Alto uri mu bamaze iminsi bahagaze neza. Iyi ndirimbo avuga yayikuye ku nshuti
ye yamuganirije inkuru yayo mu rukundo agahitamo kubikuramo inganzo.
10.
Okipe – Chiboo
Ni indirimbo y’umuhanzi Chiboo uri mu bakizamuka. Muri
iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba ataka umukobwa. Chiboo ni umwe mu bahanzi
bamaze kumenyekana mu Rwanda. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise
“Mbali”.
TANGA IGITECYEREZO